Children

Uko wakarabya umwana w’uruhinja

By MUKAMUSONI Fulgencie, March 1, 2023

Uburyo bwiza bwo gukarabya cyangwa kuhagira umwana w’uruhinja ni uguhera ku mutwe, ukagenda umanuka ujya ku bindi bice bigize umubiri we. Byaba byiza kandi urangije kumukarabya mu mutwe ugahita umuhanagura kugira ngo adakonja.

Mbere yuko utangira kuhagira umwana, shyira ibintu byose uzakenera hafi yawe: igitambaro kinini cyoroshye cyo kumuhanaguza (essuie-mains), imyenda isukuye, isabune n’ amavuta yo kumusiga.

Mu gihe kandi urimo koza umwana w’uruhinja, ntabwo ari ngombwa kumushyiraho isabune keretse ku kabuno mu gihe yitumye, ku myanya ndangagitsina ye  cyangwa se umukarabya mu ntoki. Iyo umaze kumusukura aho ngaho twavuze, umushyira mu ibasi yabugeneye  irimo amazi meza noneho ugatangira kumukarabya.

Igihe ku mubiri w’umwana w’uruhinja hakigaragaraho ibinure yavukanye (vernix), jya wirinda kumwoza ubikuba ngo ubivaneho kubera ko bifite akamaro mu kurinda umubiri we. Uko iminsi igenda ihita na byo bigenda byinjira mu ruhu rwe.

Kugira ngo ufate umwana wawe neza rero igihe umwoza, nyuza ukuboko kwawe munsi y’umutwe  we kugirango umufate neza kandi ushyire ikiganza cyawe munsi yukuboko kwe kw’ibumoso.  Mukarabye ukoresheje ukundi kuboko.  Mu rwego rwo kumurinda kuba yanyerera akagwa, ushobora gufata igitambaro  (essuie-main) gifite isuku, ukagishyira mu ibasi agasa n’ukegamyeho.

Nyuma y’ibyo byose, tangira ukarabye umwana wawe uhereye mu maso, umuhanagura buhoro buhoro n’agatambaro kabugenewe (gant de toilette) koroshye cyane, uhanagura ku maso ugenda umanuka ku matama no ku mazuru. Uruhande uhanaguje ku jisho rimwe ntugomba kuruhanaguza ku rindi, urahindura ugakoresha urundi.

Mu gihe urimo uhanagura mu matwi, wirinda gukozamo ipamba (cotons-tiges) kuko ryakwangiza amatwi y’umwana.

Iyo urangije ku muhanagura ku matwi, ukurikizaho igihimba, amaboko ndetse n’amaguru. Mu gihe agifite urureri (cordon ombilical) irinde ko hajyamo amazi.  Imyanya ndangagitsina  ni yo ugomba gusukura nyuma y’ahandi hose, ukayikorera isuku ihagije. Iyo umwana ari umuhungu akaba yarasiramuwe, ugomba gukurikiza amabwiriza wahawe na muganga mu kumukorera isuku y’imyanya ndangagitsina.

Mu gihe urangije gukarabya umwana neza, ihutire kumuhanagura ukoresheje igitambaro cyabugenewe (essuie-mains) cyorohereye kandi gifite isuku ihagije. Iyo amaze kumuka neza, utangira kumusiga amavuta yagenewe abana. Gusiga umwana puderi (poudre) ntabwo ari byiza. Kubera ko ihuhwa n’umuyaga, umwana ashobora kuyihumeka ikamwangiriza ibihaha. Ukirangiza kumusiga, ihutire kumwambika imyenda ifite isuku,  iteye ipasi kandi ijyanye n’uko ikirere kimeze. Ntabwo ari byiza kandi guca inzara z’uruhinja keretse iyo zabaye ndende cyane.

Src: http://naitreetgrandir.com

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button