Children

Uburyo wafasha umwana w’umunebwe

Mukamusoni Fulgencie, May 22, 2023

Akenshi abana b’abanebwe bakunze guhisha ababyeyi ko ku ishuri babahaye umukoro, kugira ngo bikorere ibyo bishakiye. 

Mu gihe abana batakoze ibyo babwiwe bakabona ntacyo ubikozeho, bahita bumva ko ari uburenganzira bwabo. Ntacyo bitwaye gucyaha umwana wawe akava mu bunebwe, kuko iyo akomeje imyitwarire nk’iyi ukamwihorera bimuha imbaraga zo guhangana nawe.

Abana benshi usanga baratwawe na televiziyo

Kugira ngo ukemure iki kibazo, ni ngombwa gushyiraho umurongo ngenderwaho usobanutse no kumvisha umwana ingaruka z’ibyo akora, ko ntacyo yazimarira igihe adakora ibyo asabwa. Iyo adashaka gukora ibyo ategetswe, uhita umufungira televiziyo ndetse na telefoni kuko ari byo bintu abana bakunda kureba. Bishobora kumubera bibi ariko agomba kubona ko kuba atitabira gukora ibyo ashinzwe bigomba kumugiraho ingaruka mbi zigaragara.

Ikindi kandi ibuka kuganira n’abarimu bigisha umwana wawe. Kubera ko biriranwa na we iminsi yose, baba bazi aho agira imbaraga ndetse n’amasomo agiramo intege nke. Numara kumenya aho agira intege nke mu ishuri, bizatuma umenya igituma aba adashaka gukora umukoro wo ku ishuri, ko yenda yaba ari ya masomo n’ubundi ajya amunanira. Bityo uzamenya aho uhera umufasha.

Ariko ku rundi ruhande, umuteganyirize n’ibihembo mu gihe azaba yitwaye neza akabona umusaruro ushimishije. Izi ngamba zombi zagira imbaraga mu gufasha umwana.

Src: https://successcolaire.ca

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button