Episode

Rudasumbwa wanjye! (Igice cya 9)

By Mukamusoni Fulgencie, August 18, 2023

NYAMWIZA yatashye yishimye, afite amatsiko menshi yo kugera mu rugo ngo arebe ikintu cyari kiri muri izo mpano bagenzi be bari bamuhaye. Bageze aho bategera imodoka basanga zirahari ku bwinshi zibategereje. NYAMWIZA yahise ajya mu modoka arataha, nuko bwira ageze iwabo i Musha.

Akigera iwabo, yasanze nyina arimo gutonora ibishyimbo byo guteka dore ko byari byeze. Yatunguwe cyane no kubona umwana we aje yishimye kandi azi neza ko yagiye ku ishuri ahangayitse, ntamafaranga y’ishuri ajyanye. Byari bitangaje! Yahise amugwamo n’ubwuzu bwinshi!

  • Uraho neza mwana wa!
  • Muraho mamaa!
  • Ko wishimye cyane mwana wa! MPANO yaragarutse se?
  • Oya. Ariko twaravuganye. Ngo ari hafi gukira akagaruka.
  • Ahiiiii! Imana nsenga irumva yo gahoraho!
  • Ndishimye, kubera ko nabonye uko niga, ikindi kandi ubu mfite impano bagenzi banjye tubana ku ishuri bampaye. Mfite amatsiko yo kureba ikirimo.

NYAMWIZA yihutiye kujya mu nzu na nyina aramukurikira nuko amutekerereza uburyo yageze ku ishuri, mbese uko byamugendekeye kose kugira ngo ntabe yaragarutse yirukanwe bitewe nuko nta mafaranga y’ishuri yari yaratanze. Amaze gutekerereza nyina ibyo byose, nuko ahita afungura ya mpano bari bamuhaye n’amatsiko menshi cyane dore ko yari inaremereye.

Agifungura yasanzemo amavuta, inkweto zo kwigana, amasabuni n’utundi tuntu tunyuranye. Yahise yiyamirira, arishima cyane yibaza uburyo abo bagenzi be babitekereje kandi nta n’umwe yari yarigeze aganyira, biramuyobera. Nyina we yarimo yitegereza byamurenze. NYAMWIZA kandi yihutiye gufungura ya bahasha bamuhaye, nuko akubitwa n’inkuba abonye harimo amafaranga menshi. Yatangiye kuyabara nuko asanga aragera ku bihumbi ijana n’imisago. Yahise yiruhutsa we na nyina kubera ko babonaga ikibazo cy’amafaranga y’ishuri kigiye uruhande rumwe. NYAMWIZA yatangiye gusoma ibaruwa yari iri kumwe n’ayo mafaranga:

“NYAMWIZA dukunda twese, watubereye inshuti nziza imyaka yose tumaze tubana, bamwe twigana mu ishuri rimwe. Inshuti nicyo ziberaho, ibibazo byawe turabizi muvandimwe, niyo mpamvu twishyize hamwe maze ku mafaranga ababyeyi bacu batugeneraga yo kwishimisha, tuyaguhaho inkunga kugira ngo igihembwe gitaha uzaze witeguye neza utagombye guhangayika. Uzagire ibiruhuko byiza”.

Amaze kuyisoma, amarira yamuzenze mu maso kubera ibyishimo, nuko uko amarira ashoka, nyina akajya amuhanagura ku matama amuhumuriza. Ibyo birangiye nyina ajya kumwakira dore ko yari yatetse imitonore n’igitoki, yari asanzwe azi neza ko umukobwa we abikunda byabuze urugero.

Ibiruhuko byarakomeje, NYAMWIZA ntiyahwenye gufasha nyina imirimo nk’uko bisanzwe, ariko noneho yarangizaga imirimo akaryama akaruhuka. Ntabwo yigeze yongera kubunza imitima rwose. Ariko shenge yatekerezaga MPANO akumva abuze amahoro ariko akabyiyibagiza kugira ngo adatandukira.

Amashuri yaratangiye abanyeshuri bose baragenda, NYAMWIZA ajya kwiga noneho yujuje ibisabwa byose kandi yishimye cyane. Yakomeje kubanira bagenzi be neza ariko anabashimira, akabafasha kwiga mu buryo bwo kubasobanurira maze na bo bakamukunda cyane. Icyo gihembwe yakize acengana na MULINDA wahoraga aza kumusura undi akamwihisha.

MULINDA yagerageje no gushaka kumwishyurira amafaranga y’icyo gihembwe, nuko atungurwa n’uko ku ishuri bamubwiye ngo yarayishyuye. NYAMWIZA yari yarabwiye ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri ku kigo ko uwo mugabo nagaruka kumureba batazajya bamumuha. MULINDA yakomeje kujya aza gusura NYAMWIZA akamubura, akajya kumutegera ku muhanda aho banyuraga bava mu misa, NYAMWIZA yabona imodoka agahita anyura indi nzira ntibahure. Ntiyashakaga ko amutesha igihe amubuza kwiyigira. Yakomeje kwiyigira amwima umwanya nuko igihembwe kirinda kirangira agira n’amanota meza. Akibona indangamanota ye yahise yitahira mbere y’abandi bose.

Kuri uwo munsi abanyeshuri bari bujye mu biruhuko, MULINDA yaje kureba NYAMWIZA ngo amucyure amugeze iwabo. Yatunguwe no kumva abanyeshuri bamubwira ngo “yatashye kare bugicya ubu ageze iwabo”! Byaramubabaje, abura uko yifata, ararakara ariko nyine ntacyo yari gukora. Yakije imodoka ahita agenda yamanjiriwe.

Umunsi umwe rero, ubwo NYAMWIZA yari ari mu bihuruko by’igihembwe cya kabiri cy’umwaka wa gatandatu, yari ari mu muhanda agenda gahoro gahoro yerekeza ku isoko. Yari agiye guhaha dore ko ari we nyina yakundaga gutuma, kubera ko atajyaga azarira mu nzira. Imodoka yamuturutse inyuma igenda gahoro nuko imaze kumunyuraho, uwari uyitwaye akuramo umutwe yitegereza NYAMWIZA nuko imodoka ikomeza kugenda. Ntabwo NYAMWIZA yabashije kumenya uwo ari we dore ko uwo mushoferi yari yambaye indorerwamo zirinda urumuri rw’izuba n’ingofero. Imodoka yageze imbere gato nuko irahagarara, maze umusore mwiza wari uyitwaye akingura urugi avamo, ahagarara iruhande rwayo. Ariko disi uwo musore yari nde? Uko niko NYAMWIZA yibazaga.

Yarakomeje aragenda ariko yumva igitima kidiha. Mbese buriya yikangaga iki? Ntawamenya. Burya ngo “nta nduru ivugira ubusa”. NYAMWIZA yaragiye ageze iruhande rwa ya modoka, wa musore avanamo indorerwamo z’amaso n’ingofero, ahita amwitegereza mu maso amwenyura. NYAMWIZA yamukubise amaso arikanga.

  • Ayi we! Ntibishoboka!
  • Bite ko wikanze? NYAMWIZA, humura! Ngwino nguhobere nari ngukumbuye cyaneee!
  • Mana weee! Ni mwebwe burya?
  • Hobeeee ! Ni uku usigaye ungana ? Wabaye inkumi nziza cyane. Ko uhise urira se? ihorere. Humura.
  • Yooo! Imana ishimwe cyane ko nongeye kukubona uri muzima.
  • Ni ukuri Imana yakoze ibikomeye.
  • Ariko warahindutse wee! Uzi yuko iyo udakuramo indorerwamo, nari gukomeza nkigendera? Imodoka nari menyereye kubona si iyi ngiyi.
  • Nibyo? Ubuse koko ntabwo wari wamenye? Cyakora cyo imodoka ntabwo ari ya yindi.
  • Ni ukuri warahindutse cyane. Erega hashize igihe? Dore wabaye n’akayobe! (ahita aseka)
  • Hahahaha! Ariko disi koko ni kera. Nawe wabaye inkumi, ariko nubwo wagira ute ntabwo nakuyoberwa. Maze nabonye yuko ari wowe ngituruka hepfo hariyaaa?
  • Urabeshya! Ubwo se wambwiwe n’iki?
  • Unhu! Ntabyo uzi wowe. Ingendo yawe sha! Urayihariye nta wundi muyihuje. Naragukumbuye nenda gusara.

MPANO yamaze kumubwira aya magambo, NYAMWIZA agira isoni ahita areba hasi, mbese ubona ko yabuze aho akwirwa.

Related Articles

One Comment

  1. Superbe ,murakoze cyane noneho inkuru igihe kuryoha birushijeho đŸ€—,merci beaucoup et bon courage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button