Episode

Rudasumbwa wanjye! (Igice cya 3)

Mukamusoni Fulgencie, July 7, 2023

MPANO akimara kumusezeraho no kumugira inama, NYAMWIZA yahise agenda yihuta yishimye, yerekeza kuri banki yari iri hafi aho kugira ngo abanze yishyure ya mafaranga y’ishuri bataza kuva aho bayamwiba. Ariko yari yishimye ye ! Wari umunsi udasanzwe kuri we rwose. Uko agenda atera intambwe yuhanya, niko MPANO na we yari ahagaze amwitegereza, amwibazaho, mbese ubona ko amufitiye impuhwe nyinshi.

NYAMWIZA yamaze kwinjira muri banki, MPANO ahita ahindukira aratambika yerekeza aho yari yasize imodoka ye ubwo yamanukaga ajya mu Majyepfo. Wagira ngo ni Imana yari yamubwirije kugenda asize imodoka ye, kugira ngo ahure na NYAMWIZA amukemurire ikibazo. Ubundi ntiyajyaga agenda n’imodoka za rusange rwose. Yagendaga mu ye, aho yabaga agiye hose.

NYAMWIZA yamaze kwishyura amafaranga y’ishuri muri banki ahita ajya muri gare ya Nyabugogo atega imodoka nuko ahita asubira ku ishuri dore ko n’amasaha yari amaze kwicuma. Akigera muri gare yahise abona imodoka yari igiye kugenda ako kanya, wagira ngo rwose ni we yari itegereje kugira ngo ihaguruke. Yahise yinjiramo afite ibyishimo, mbese wagira ngo yabonekewe. Reka yishime ni mu gihe, MPANO yari yamwemereye ko atazongera kubura amafaranga y’ishuri mu gihe azaba yiga agatsinda neza.

MPANO yakomeje kwibaza impamvu NYAMWIZA abura amafaranga y’ishuri kandi azi neza ko hatanzwe amafaranga menshi y’impozamarira ku rupfu rwa se, dore ko yari yaranabigizemo uruhare kugira ngo uwakurikiranaga iyo dosiye ari we KAMUHANDA ; se wabo wa NYAMWIZA abigereho. Gusa yanze kubyinjiramo cyane ahitamo kujya yifashiriza umwana, akamusura ku ishuri kugira ngo arebe ko yiga neza nta kibazo.

Uko igihembwe kirangiye, NYAMWIZA yajyaga amusanga ku kazi aho yakoreraga akamwereka indangamanota ye yabaga iteye amabengeza kubera amanota meza yabaga ariho. Ibyo rero byatumaga MPANO arushaho kumva amwishimiye bityo agakomeza kumufasha ashishikaye.

Se wabo KAMUHANDA ntiyigeze yishimira ko NYAMWIZA yiga rwose, ari na yo mpamvu yatumye amafaranga y’impozamarira ku rupfu rwa mukuru we yayiririye akabaha intica ntikize. Yari yaragambiriye ko azabarya utwabo twose bagasigara bangara. NYAMWIZA yageze mu mwaka wa gatanu akiri umuhanga. Ubwo rero KAMUHANDA abonye ko akomeje kwiga, nuko atangira kugira ubwoba yuko yazarangiza kwiga amashuri, akavamo umuntu ujijutse bigatuma akurikirana amafaranga yabo y’impozamarira yabahuguje. Yibajije ahantu NYAMWIZA avana amafaranga y’ishuri hakamuyobera kubera ko iwabo bari abakene. Byatumye ahita ashakisha ikintu cyatuma ayo mashuri ya NYAMWIZA ahagarara. Yahise atangira guperereza, aza kumenya ko MPANO ari we umurihira.

Ntiyazuyaje, yahise akugendera n’aho MPANO akorera, nuko amubwira ko amafaranga aha NYAMWIZA ngo yishyure ishuri, ngo agenda akayishimishamo n’abasore kuko nta kibazo cyo kwishyura ishuri afite. Mbega umugome ! Yageze kwa MPANO atakirwambaye.

  • Hano uhageze ute ko duherukana umbwira ngo ngufashe kubona ibyangombwa ubashe gukurikirana ibijyanye n’impanuka ya mukuru wawe ra ?
  • Eh ! Uravuga cya gihe nirukaga mu by’urupfu rwa Aniseti se ?
  • Yeeee ! Mubone amafaranga, habe no kuza ngo ungurire agafanta koko ?
  • MPANO rwose windenganya ? Yewe, nahugiye mu gukemura ibibazo byo mu rugo rwe dore ko bidashira.
  • Nibyo ?
  • Nibyo rwose. Reba nk’ubu ngubu ndimo ndanishyura amashuri ya wa mukobwa we NYAMWIZA. Gusa ikimbabaje nuko yabaye ikirara, ni indaya ku ishuri bose baramuzi ko ahora mu tubyiniro n’abasore.
  • Have sigaho Kamuha ?!
  • Ahubwo ikinzanye nuko namenye ko ngo nawe umurihira kandi nanjye mutangira amafaranga yose y’ishuri rwose. Ubwo ayo mafaranga yose ayakoresha iki ?

MPANO akibyumva yararakaye cyane ajya ku ishuri aho NYAMWIZA yiga, abaza imico ye, bamubwira ko ari umukobwa witonda kandi wiyubaha akubaha n’abandi. Ababajije niba nta w’undi muntu umurihira bamubwira ko kuva se yapfa, yagize ibibazo byo kubura amafaranga y’ishuri. Cyakora bamubwiye ko nyuma yaje kujya yishyura nta kibazo.          Bamweretse igihe yatangiriye kongera kujya yishyurira ku gihe, MPANO asanga ari igihe yayamuhereye bwa mbere.

Kubera uburyo byamubabaje cyane, MPANO yahise asaba Umuyobozi w’ishuri ko yamwemerera akaganira na NYAMWIZA akanya gato hanyuma akabona gutaha. Barabimwemereye, bajya guhamagara NYAMWIZA aho yari ari mu ishuri kubera ko hari mu masaha yo kwiga.

Akimukubita amaso, NYAMWIZA yabaye nk’uwikanze kubera ko bitari bisanzwe ko MPANO aza kumusura mu minsi y’amasomo. Umuyobozi w’ikigo yabonye ko aje, ahita yigendera kugira ngo abahe umwanya baganire, ariko asiga abwiye MPANO ko atagomba kumutindana kuko yari ari mu ishuri. NYAMWIZA yaje yihuta agana aho ari, ariko ubona ko yabuze aho akwirwa.

  • Muraho neza ? Ni amahoro ko mungendereye muri aya masaha ?
  • Uraho neza NYAMWIZA? Ni amahoro humura.
  • Ahwiii ! Nari ngize ubwoba.
  • Ubwoba bw’iki se sha ?
  • Erega shenge umuntu waje kundeba aya masaha yari aje kumbwira ko papa…. (ahita arira)
  • Ihangane wirirra. Njyewe nzanywe n’amahoro. Ngaho ihanagure. Sibyo ?
  • Nibyo ? Noneho reka ntuze.
  • Amakuru yawe se ? Uriga neza nta kibazo ?
  • Nta kibazo ndanatsinda nk’ibisanzwe.
  • Nicyo ngukundira rwose. Ntagutindiye rero, nari nyuze hano ndavuga nti : « reka ngusuhuze ndebe niba umeze neza, niba amasomo nayo bigenda ». Gusa icyo nakubwira cyo nuko ugomba kwitondera bene wanyu cyane cyane KAMUHANDA.
  • Eh ! Burya se uramuzi ?

Mu kanya bamaranye, MPANO yamubwiye byose, anamubwiza ukuri icyari cyatumye aza ku ishuri ikubagahu. NYAMWIZA yamaze kumva amagambo se wabo yabwiye MPANO nuko ararira arahogora. Ibyo kuvugana byari byinshi ariko bari bafite igihe gitoya cyo kuganira kuko yagombaga gusubira mu ishuri. NYAMWIZA na we yamubwiye uburyo KAMUHANDA ari umugome, ko abanga urunuka ndetse atajya yifuza ko hari icyo bageraho.

Igihe cyababanye gito, nuko MPANO abwira NYAMWIZA ko agomba gusubira mu ishuri kugira ngo abandi batamusiga. Batandukanye amusezeranyije ko atazagira ikibazo cy’amafaranga y’ishuri cyangwa se ibikoresho. Yamuhereje ikiganza amusezeraho, nuko amupfumbatisha n’amafaranga. NYAMWIZA yarayabonye, ahita areba MPANO mu maso afite isoni, aramwenyura yipfuka ku munwa kubera amasoni, nuko aramushimira ahita amanuka. Uko yatambukaga yihuta agenda yerekeza ku ishuri yigamo, niko MPANO na we yari ahagaze amwitegereza. Uwo mwari wari umwangavu yari afite intambuko iteye ubwuzu kandi yari anateye neza. Yakomeje kwitegereza uko NYAMWIZA atambuka ubona yatwawe, arinda arenga nuko undi na we arikubura aragenda ariko ubona ko yacitse intege.

Biracyaza!

Related Articles

2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button