Episode

Rudasumbwa wanjye! (Igice cya 22)

By Mukamusoni Fulgencie, December 1, 2023

RUGERO yakomeje kurwarira kwa MPANO, akajya ajya kwipfukisha ariho aba. Yumvise amaze koroherwa, nuko abwira MPANO ko noneho yashoboraga kuba yataha iwabo. MPANO yamubwiye ko niba ntacyo bimutwaye yaguma aho ngaho akajya amukorera, na we akamuhemba.

RUGERO yabisamiye hejuru, amubwira ko nubwo atamuhemba akahibera gusa akamukorera nta kibazo. MPANO yahise amwitegereza cyane, aramwenyura, nuko amubaza niba adashaka gutera imbere. RUGERO yamusubije ko yabigerageje bikanga. MPANO niko kumubwira ko azajya amuhemba, kugira ngo na we azagire amafaranga, bityo azagire icyo yimarira mu minsi iri imbere.

Ayo magambo yuzuye ubwenge n’impuhwe yanyuze umutima wa RUGERO, nuko aramushimira cyane. MPANO yahise amubwira ko yamufungurira ku gipangu, akajya mu kazi. Mu gihe MPANO yari akinjira mu modoka, RUGERO yaje yiruka amusanga na telefoni ye yari yibagiriwe ku meza. MPANO yarayakiriye arebamo asanga NYAMWIZA yamubuze, niko kumuhamagara agira ngo yumve icyo yamushakiraga.

NYAMWIZA yamwitabanye ibyishimo, MPANO amubaza impamvu yishimye cyane nuko amubwira ko yari yabonye akazi. MPANO na we byaramushimishije cyane nuko amubwira ko yashaka uko aza bakabivuganaho bari kumwe. RUGERO yari agihagaze aho ngaho ategereje ko MPANO asohoka mu gipangu hanyuma agafunga.

MPANO yarangije kuvugana na NYAMWIZA ahita yatsa imodoka asezera kuri RUGERO nuko aragenda. RUGERO yasigaye abyina wenyine kubera ibyishimo, nuko yibuka ko yatangiye akazi, ahita atangira gukora amasuku vuba vuba ariko anaririmba, mbese kuri we ubuzima bwari butangiye. Yarebaga uburyo agiye kubana na shebuja w’imfura, wanamwitayeho bigatuma akira vuba, akumva biramurenze. Ibyo aribyo byose yumvaga azahabonera umugisha.

NYAMWIZA ntiyazuyaje, yahise atega imodoka aza i Kigali kureba fiyansi we. Yageze aho MPANO akorera, babanza kumubwira ko adahari, nuko ahita amuhamagara kuri telefoni. MPANO yahise asohoka asanga NYAMWIZA ari hanze niko tonganya abakozi bari aho ababaza impamvu NYAMWIZA aza ntibamumugezeho. Yahise amuhobera byimbitse bose barumirwa, bahita bibwira impamvu abatonganyije. Bwari ubwa mbere babona Shebuja ahobera umukobwa gutyo. Kubera ko NYAMWIZA yari yarakuze, yarahindutse, ari mwiza cyane kandi yambaye neza, n’abajyaga bamubona aje kumureba akiri umwana wiga mu mashuri yisumbuye ntabwo bahise bamenya ko ari we.

Bamaze guhoberana, MPANO abwira NYAMWIZA ngo ajye mu modoka bigendere. bagiye mu modoka bombi, bagenda baganira, NYAMWIZA amubwira ukuntu umuyobozi w’ikigo yigagaho ari we ngo wamusabiye akazi ahantu mu mushinga i Kigali, kubera ko umwe mu bayobozi bawo yamubwiye kumurangira umukozi yizeye aba ari we amuha. MPANO yahise amujyanayo bajya kuhareba, bagezeyo bahita banamubwira ko yakwitegura akazatangira akazi mu minsi mikeya. Birumvikana NYAMWIZA yagombaga gukora acumbitse kubera ko iwabo hari kure y’akazi.

MPANO yamusabye kujya akora ataha iwe, NYAMWIZA araseka cyaneee! Arangije amubwira ko ibyo kuri we bitabaho. MPANO yahise amusubiza ko yari abizi neza ko atabyemera. Bahise bajya gushaka aho NYAMWIZA azajya akora ataha, nuko NYAMWIZA abwira fiyansi we ko yamwemerera bakajya gushaka ahantu hari amacumbi mu babikira kuko ngo yumvaga ari ho yazaba akahagirira amahoro.

MPANO yamubwiye ko atamujyana gucumbika mu babikira kubera ko ngo batazajya bamureka akamusurayo uko ashatse. NYAMWIZA na we yamusubije ko yareka bakabanza bakajya kuhareba, noneho bakabona kumenya imiterere yaho. Babajije umuntu umwe wihitiraga, abarangira mu Babikira baba hafi aho, ko ngo n’abandi bakobwa bahacumbika. Bahise banyarukirayo kuhareba, nuko basanga ntacyo hatwaye ariko nyine MPANO yubahirije ibyifuzo bya NYAMWIZA.

MPANO yahise amwishyurira icumbi kugira ngo batazahamutanga, nuko NYAMWIZA bamuha urufunguzo ararutwara. Barakomeje, MPANO amujyana no gushaka ibindi yari akeneye kugira ngo azatangire akazi nta kibazo afite.

Ntibyatinze NYAMWIZA yaje gutangira. Gusa yakomeje kugenda ahura n’ibigeragezo rwose. Yari umuhanga, yakoraga akazi ke neza ku buryo byishimirwaga na bose. Umugabo umwe mu bo bakorana yahoraga amusaba ko baryamana ariko NYAMWIZA akamuhakanira. Yabayeho muri ubwo buzima bwo gukora atisanzuye kubera ko imikoranire ye n’uwo mugabo yari imubangamiye.

Umunsi umwe MPANO yaramutunguye amusanga ku kazi kuko ngo yumvaga yifuza kureba umukunzi we ari mu kazi. Mu gihe NYAMWIZA yari amaze gushwana na wa mugabo bakorana, MPANO yarakomanze, nuko NYAMWIZA amubwira ko yakwinjira. Wa mugabo wari ukimuhagaze iruhande, yabonye ukuntu NYAMWIZA ahagurutse yishimye, akihuta ajya guhobera MPANO agahita anamusoma ku itama, yahise asohoka n’umujinya mwinshi n’ikimwaro, abandi na bo basigara barebana akana ko mu jisho ntacyo bitayeho.

MPANO ntiyahatinze, yahise abwira NYAMWIZA ko yari ahanyuze ngo amusuhuze gusa. Yahise amusezeraho ariko amubwira ko ari buze kumutwara isaha y’ikiruhuko igeze, bakajya gusangira nk’uko byari bisanzwe.

MPANO yakomeje kubona ko NYAMWIZA ari nta makemwa, nuko ategura kujya kumwereka umuryango we, no kubamenyesha ko bagiye kuzakora ubukwe vuba. Yabonaga nakomeza kuzarira ashobora kuzaririra mu myotsi, bitewe nuko abantu bose bari baramaze kumenya NYAMWIZA bamubwiraga ko uwo mwana w’umukobwa ari mwiza cyane.

MPANO yahamagaye iwabo abamenyesha umunsi azaza kubereka umugeni, nuko bose barabyishimira cyane kuko bari bamaze kumurambirwa bibaza ikintu gituma adashaka umugore kandi nta kintu yari abuze. Bashiki be na barumuna be bafashije nyina ubabyara baramwitegura, mbese wabonaga ari nk’aho ari ubukwe bugiye gutaha.

NYAMWIZA na we, MPANO akimubwira ko azamujyana kwa Nyirabukwe yarishimye cyane, aragenda agura inkweto nziza, n’imyenda myiza cyane mbese ku buryo na we yagombaga gutungura umukunzi we kuri uwo munsi. Mbega ibyishimo yari afite!

Umunsi wo kujya iwabo wa MPANO, mu gitondo kare NYAMWIZA yabanje kujya mu misa kuko atajyaga ayisiba, nuko yibagirwa telefoni kuko yagiye yihuta abona agiye gukererwa. MPANO yaramuhamagaye aramubura, atangira guhangayika yibaza icyabaye. Yafashe imodoka araza aho aba ku icumbi, akomanze abura uwakingura nuko atangira guhangayika. Umukobwa uba mu cyumba giteganye n’icyo NYAMWIZA yabagamo aba arahageze, asuhuza MPANO n’ubwuzu bwinshi ariko MPANO ntiyamwitaho. Umukobwa byaramubabaje nuko MPANO ahita amubaza niba NYAMWIZA ahari, ntiyatindiganya ahita amubwira ko ngo yaraye aje mu gicuku yasinze, ngo ubwo inzoga zanze kumushiramo aracyasinziriye.

MPANO akibyumva yahise asesa urumeza, areba hirya no hino, uwo mukobwa ashatse kugira irindi jambo avuga MPANO amubwira ko yakwigendera ko nta bindi akeneye kumva. MPANO niko guhita agenda yicara mu modoka, abura ubugenda, umujinya n’agahinda biramwegura yatsa imodoka aragenda. Yageze hirya gato arabukwa NYAMWIZA ari kumwe n’umubikira bava mu misa. MPANO yaratangaye cyane, ahita ashyira imodoka ku ruhande aza yihuta kubasuhuza agira ngo arebe niba koko NYAMWIZA ari amahoro.

NYAMWIZA na we yahise yihuta amwakirana ubwuzu nk’uko bisanzwe, anamubaza impamvu yazindutse kandi bari bavuganye ko amugeraho hakeye. Yaboneyeho no kumwihohoraho ko yagiye mu misa yakerewe akibagirwa telefoni.  MPANO yahise amutekererza ibyo yumvise, nuko NYAMWIZA ararira, MPANO aramwinginga ngo naceceke rwose umunsi wabo utagenda nabi. NYAMWIZA yamusabye ko yamureka agakomezanya urugendo na wa mubikira uba aho bacumbitse, na we agasubira iwe kwitegura noneho akagaruka kumutwara bakagenda. MPANO yaramwumviye nuko aragenda aritegura, NYAMWIZA na we agera iwe aritegura.

Mu kanya katarambiranye MPANO yari ahasesekaye yambaye neza cyane. Yasanze NYAMWIZA amutegereje, na we yaberewe ku buryo MPANO yamubonye akagira ngo si we. Yari ameze nk’umugeni rwose. Bahise bagenda, NYAMWIZA afite amatsiko yo kumenyana na bene wabo ba fiyansi we.

Bakigera iwabo wa MPANO, batunguwe no kubona banatumiye abantu, hashyushye mbese wagira ngo ni ubukwe. MPANO yinjiye mu nzu iwabo afashe NYAMWIZA akaboko, nuko baramu na baramukazi be bahita bamumwambura, baramwicaza baramuririmbira atangira kurira. Yayobewe ibintu bimubayeho, akajya areba MPANO na we agashaka nko kurira. Barangije kumuririmbira baramuhoza, baramuhagurutsa, baramuhobera barangije bamusubiza MPANO.

Baberetse ibyicaro babateguriye, bahita batangira no kubakira ibyishimo ari byose. NYAMWIZA yari afite isoni kubera abantu benshi kandi basahinda cyane atamenyereye, ariko iyo myitwarire ye yarushagaho gutuma bamwishimira cyane. Nyirabukwe yaraje aramuhobera amumarana umwanya, nuko amubwira amagambo akomeye bituma yongera kurira. MPANO yibajije ikintu nyina ambwiye NYAMWIZA kigatuma arira agahogora bigeze aho.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button