Sibwo yatangiye gucura umugambi mubisha, akiyemeza gutambamira NYAMWIZA na MPANO mu rugendo rw’urukundo bari batangiye?
Ku munsi wo gutangira igihembwe cya gatatu ari na cyo yari kuzasozamo umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, NYAMWIZA yari yiteguye neza, buri kantu kose yari yaramaze kukagura no gushyira mu gikapu cye. Nk’uko yari yarabivuganye na MPANO ubwo yamuhamagaraga kuri telefoni, yamaze kwitegura neza nuko asezera kuri mama we kuko ari we wari uri mu rugo wenyine, aterura igikapu cye aragenda ajya ku muhanda, hahandi yahuriye na MPANO.
Yagiye yuhanya atekereza ko ashobora kuba yahamutanze akamubura. Akihagera, yateretse igikapu hasi nuko atangira kujya arangaguzwa hirya no hino ngo arebe ko imodoka ya MPANO yahinguka. Yahagaze umwanya utari mutoya, nuko yumva arananiwe. Atangira kwivugisha:
- Ubu se nicare hasi? Oya. Imyenda yanjye yahindana maze MPANO akanshishamo ijisho. Ariko ndarushye wee! Izuba naryo kandi ntabwo rinyoroheye. Reka nihangane ariko mfire ifiyeri ntakundi. Ushaka inka aryama nka zo.
Mu gihe akivugisha gutyo, imodoka ya MPANO iba irahingutse, imucanira amatara maremare nubwo bwose hari ku manywa y’ihangu. Yahise iza imuhagara iruhande. NYAMWIZA yongeye kumva agize ikintu cy’icyoba, mbese igitima kiradiha. Yahise abura uko yifata, isoni ziramwica abura aho akwirwa. MPANO akimara guparika imodoka, yarayifunguye amwenyura, nuko agenda yitonze yategeye NYAMWIZA amaboko, ahita amugwamo. Bamaze umwanya bahoberana ariko NYAMWIZA isoni zamwishe, nuko kera kabaye bararekurana, MPANO akajya amuvugisha amwitegereza mu maso.
- Amakuru ki se NYAMWIZA?
- Ni meza.
- Ibiruhuko se byagenze neza?
- Nari ngukumbuye cyane. Ese kuki utansuye?
- (amwenyure) Kandi ntazi aho uba?
- Eeeh! Urumva Atari amakosa akomeye?
- Gute se?
- Kutamenya aho umugabo wawe atuye? Ko biguteye isoni se?
- Mbuze icyo mvuga.
- Ubwo uratsinzwe rero hahahah!
- Si cyane.
- Oya ni cyane. Ngaho isobanure.
- Impamvu atari cyane, nuko utahanyeretse. Ikindi kandi, ndumva nta rirarenga ngo mpamenye.
- Kora aha rwose. Erega n’ubundi uri umuhanga ? Ngaho mpereza icyo gikapu cyawe nkubikire twigire ku ishuri hakiri kare.
NYAMWIZA yahise aterura cya gikapu cye, agihereza MPANO nuko afungura urugi rw’imodoka rw’inyuma, agiterekamo arongera arafunga, nuko araza afungura umuryango w’imbere iruhande w’imodoka, abwira NYAMWIZA arinjira. Yamaze kwinjiramo ararukinga, na we anyura ku rundi ruhande arafungura, arinjira arayatsa nuko baragenda. Bombi bari bishimye cyane, bagiye baganira MPANO akajya amubwira utugambo twiza tw’urukundo.
- Niko, ikiganiro twagiranye ubwo twahuraga ujya mu isoko se urakibuka ?
- Ndabyibuka cyane nk’aho byabaye ejo.
- Ooooh ! Nibyo ? Mbega ukuntu uri umwana mwiza ! Bivuze ko byose ubyibuka rero ?
- Hahah! Ndabyibuka.
- Niba ubyibuka se, harya ni ibiki twavuganye ?
- Ariko nawe rwose. Ko twavuze byinshi ra ? Cyakoze icyo nibuka kurusha ibindi, nuko wanyambitse impeta ku rutoki.
- Anhaaa! Hanyuma?
- Hanyuma, ukanambwira, mbese, ngo urankunda.
- Ndakwemeye rero uzi kwibuka. None se NYAMWIZA, wowe urankunda?
- Umva ni ukuri! Kubera iki ubimbajije?
- Nagira ngo menye niba ntarabiguhatiye. Mbona ugira isoni cyane, buriya ushobora kuba waranyihoreye ukicecekera kubera kunyubaha, ariko mu by’ukuri wowe utanankunda. Ngaho mbwira ukuri kwawe, kugira ngo nkomeze kukubwira n’ibindi nzi neza ko turimo kubyumva kimwe. Sibyo?
- Ndakumva cyane. Impungenge zawe zifite ishingiro.
- Eh! None koko ibyo mvuze ni ukuri ntabwo unkunda?
- Hahaha! Humura. Nanjye, nda gu ku nda!
- Ahwiiii! Umutima wari umvuyemo pe!
- Kubera iki?
- Nari nagize ubwoba yuko ugiye kuntera utwatsi. Nari kwiyahura rwose.
- Wiyahurira iki se? Abakobwa se barabuze di?
- Umva nkubwize ukuri: kuva nabaho, ntabwo nigeze nkundana n’umukobwa. Nabyirutse numva ko ngomba kwiga, narangiza kwiga ngashakisha amafaranga, nkagura imodoka nziza, nkubaka inzu nziza, hanyuma y’ibyo byose nkabona kujya mu byo gukunda uwo twazabana. Ibyo byose kandi nabigezeho? N’umukobwa tuzabana naramubonye hahaha!
- Uwo mukobwa ni nde ra?
- Ko wikanze? Uwo mukobwa nta wundi, ni uyu unyicaye iruhande. Ubu ngubu ntabwo uzanyanga koko NYAMWIZA wanjye?
- Yewe, niba Imana ariko yabishatse, bizaba nta kizabibuza.
- Ariko disi umbabarire, dore nakomeje kukwinjiza mu mishinga ikomeye kandi utari wirangiriza kwiga. Nizere ko bitazakubuza kwiyigira ugatsinda nk’uko bisanzwe? Dore ubu ngubu ni urugamba rukomeye kuko ugiye guhatanira kubona impamyabumenyi.
- Ntabwo bizambuza.
- Yeee! Rwose uzige neza ushyizeho umwete, gusa umenye ko ngukunda bikomeye, ibindi tuzabigarukaho warangije kwiga. Urabinyemereye mukunzi?
- Yewe, ntabwo nzakubabaza rwose nk’uko nawe wandinze umubabaro. Ariko mfite ikibazo.
NYAMWIZA yavuze ko afite ikibazo bituma MPANO amera nk’ugize ubwoba, nuko abira ibyuya, afata feri arahagarara. Mbese byari bignze bite?
Courage rwose iyi nkuru irandyohera