Episode

Rudasumbwa wanjye! (Igice cya 1)

Mukamusoni Fulgencie, June 27, 2023

Muri iki gihe, umuryango nyarwanda ugenda uhura n’ibibazo bitandukanye bishingiye ku nzangano, kutizerana, kutihanganirana, ubuhemu, guhohoterwa, ishyari, kutiyubaha, kwihambira ku bintu bityo ugasanga urukundo hagati y’abantu ruragenda ruzamo agatotsi.

Muri iyi nkuru ndende, umwanditsi yibanze ku rugendo rw’urukundo rwa NYAMWIZA na MPANO kuva mu busore bwabo kugera babanye. Bagiye bahura n’ibigeragezo bitandukanye, ariko babaye urugero rwiza rw’abakundanye bakihanganirana muri byose.

NYAMWIZA yari umukobwa wavukiye mu muryango uciriritse w’abana batandatu, akaba yari we mfura y’iwabo. Se umubyara yari umushoferi naho nyina akaba umuhinzi. Bari batuye i Musha ho muri Rwamagana. Mu buzima bwe yakundaga gusenga kandi akaba umwana ugira ikinyabupfura, ndetse yarangwaga no kugira ibakwe. Yize amashuri abanza ayarangiza ari umuhanga ariko ntiyahise ajya mu mashuri yisumbuye kuko ikizamini cya Leta yagitsinze ku nshuro ya kabiri ubwo yasibiraga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza.

Nyuma yo gutsinda, yagiye kwiga mu mashuri yisumbuye i Save ho mu Majyepfo. Se yari yaramusezeranyije ko naramuka aje mu biruhuko afite amanota meza azahita atangira kumwigisha imodoka.

Umunsi wo gutangira amashuri yisumbuye, se yaramuzinduye aramuherekeza nuko berekeza i Save mu kigo cy’Abafurere Marisiti. Hari haramutse ikibunda ku buryo umuntu atabashaga kubona umuturutse imbere. Mu nzira bagiye baganira rwose bahuje urugwiro, ari nako se agenda amuha impanuro za kibyeyi.

  • Mwana wanjye, dore ugiye kwiga. Uzamenye ikikujyanye ntuzarangare.
  • Yego rwose ntabwo nzakubabaza. Ibyo umbwiye byose nzabyubahiriza Papa!
  • Nuko nuko ndakwizeye. Dore hari abana bagera ku ishuri bakigira ibirara, bakibagirwa icyabazanye. Iyo ari abana b’abakobwa, bibaviramo gutwara inda batari biteze cyangwa bakarwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bityo amashuri yabo akaba arahagaze, ibibazo mu miryango yabo bikavuka. Uramenye mwana wanjye!
  • Ubwo se koko ni iki cyandangaza kikambuza kwiyigira? Ukuntu nabiharaniye nkaba mbigezeho koko nabyitesha?

Uko bagendaga baganira, se wa NYAMWIZA yanyuzagamo akitsa imitima. Ibyo byatumaga umwana ahangayika, akamubaza:

  • Mbese ko witsa imitima Papa? Urarwaye?
  • Ntabwo ndwaye.
  • None se ko mbona utishimye ?
  • Yewe, ndumva kuba udusize ukagenda bizadutera irungu. Wadususurutsaga rwose.

Bakomeje urugendo noneho ntawe uvugisha undi, mbese NYAMWIZA yahise yumva agize ikibazo kubera ko yakomeje kubona papa we atameze neza. Papa we yabonye ko yigunze, ahita atangira kumuganiriza kugira ngo amwibagize ibyo yatekerezaga bimuteye kwigunga.

  • Harya si ubwa mbere ugeze mu Majyepfo mwana wa?
  • Yego ni ubwa mbere.
  • Yooo! Ntabwo urabona ibyiza bitatse u Rwanda noneho?
  • Reka daa!
  • Hano tugeze bahita muri IZARI-RUBONA sha!
  • Kubera iki bahita gutyo? Ariko harasa neza weee! Mbega ibiti by’amoko yose!
  • Hano ni mu kigo bakoreramo ubushakashatsi ku bimera. Nawe nuramuka wize neza ukaba umuhanga, ntibyagutangaza mu minsi iri imbere uje ukinjira mu ruhando rw’abashakashatsi bakorera muri iki kigo da!
  • Yeweee! Ngiye kwiga ntiyigishije. Ndumva mbikunze cyane. Ooooh!

Urugendo rwo kuva i Burasirazuba bw’u Rwanda bajya mu Majyepfo ntabwo rwigeze rubarambira. Barenze mu i Bandagure nuko Papa we aramubwira:

  • Mu minota mikeya turaba dusesekaye i Save.
  • Noneho ni hafi hano?
  • Yeee ! Ni bugufi cyane rwose.

Bageze i Save ku cyapa aho imodoka zihagarara, barishyura bavamo. Kuva ku cyapa ugana ku Kigo cy’Abafurere Marisiti i Save aho NYAMWIZA yari agiye kwiga ni hafi ku buryo bahagenze n’amaguru.

Bakigera mu marembo y’ikigo, Furere Umuyobozi w’iryo shuri yahise abarabukwa nuko aza abasanganira amwenyura.

  • Muraho neza?
  • Muraho?
  • Uraho nawe sha? Uyu ni umukobwa wawe?
  • Bamwohereje kwiga hano.
  • Nuko nuko tumuhaye ikaze. Nizere ko ari umuhanga?
  • Rwose yatsindiye ku manota meza.
  • Nibyo? Mbese witwa nde?
  • Nitwa NYAMWIZA Rebeka.
  • Hano rero higa abana bitonda? Urabyumva?
  • Yego

Umuyobozi w’ikigo yahise abajyana mu biro bye, nyuma abereka ubayobora aho amacumbi y’abakobwa ari. Ibyo birangiye Papa we yahise amusezeraho ariko asiga amuhaye impanuro.

  • Uzige neza, kandi ujye wubaha amategeko y’ikigo. Uzatsinde kandi ngira ngo uribuka ibyo nagusezeranyije?
  • Yego papa, rwose nzihata kandi sinzakubabaza.

Se yahise amusezeraho ariko kumuva iruhande ukabona byamunaiye, uko yakamuhereje ikiganza amusezeraho, yarakomeje aramufata yanga kumurekura. Yakomeje kumwitegereza mu maso, nuko telefoni ye irahamagara noneho abona kumurekura agenda yitaba. NYAMWIZA yasigaye yibaza icyatumaga Papa we atamurekura bikamuyobera, yakwibuka n’ukuntu baje inzira yose abona ameze nk’urwaye, yitsa imitima, bituma atekereza ko byanze bikunze afite ibibazo bimukomereye nubwo yari yamuhakaniye ko nta kibazo na kimwe afite. Ibyo byose byatumye asigarana intimba ku mutima nubwo yageragezaga kubihisha.

Umunsi ukurikiyeho, amasomo yaratangiye maze NYAMWIZA si ugukurikira no gusobanuza karahava. Yazirikanaga neza ibyo Se yari yaramusezeranyije naramuka yize neza agatsinda. Iyo yatekerezaga ko ashobora kuzamenya gutwara imodoka akiri muto, yarushagaho kugira umwete wo kwiga dore ko ataryamaga. Umukobwa umwe biganaga wari ufite imico itari myiza, yajyaga agerageza kumushuka ariko undi akamubera ibamba. Yajyaga akunda kumusanga aho yicaye arimo gusubiramo ibyo bize nuko akamuca intege. Umunsi umwe yaraje amusanga aho yari yiyicariye nuko aramubwira:

  • Ariko wagiye wiryamira? Kandi bene aba nibo batsindwa barara amajoro ngo bariga bwacya ugasanga banibagiwe ibyo bize.

NYAMWIZA mu ijwi riciye bugufi yahise amusubiza:

  • Nta kibazo. Imana izampore ko nabyibagiwe ariko ntizampore ko ntakoze icyo nagombaga gukora. Ubu se nazanywe no kuryama?
  • Ngaho kukuza nakubwira iki? Njye nzajya nirira ubuzima nkiri muto.

Amezi atatu yarashize batangira gukora ibizami. Abanyeshuri benshi bigana na NYAMWIZA bazaga kumureba ngo abasobanurire mu gihe babaga barimo gutegura ibizami, bigatuma atajya aruhuka kuko bose yabaga yabemereye ko ari bubasobanurire kugeza babimenye.

Ku munsi wa gatatu w’ibizami NYAMWIZA yabwiwe inkuru mbi ko Se yitabye Imana azize impanuka y’imodoka. Umuyobozi w’ikigo yamaze kubimubwira agwa muri koma, bamujyana kwa muganga amara iminsi itatu mu bitaro, aho agaruriye ubwenge bamujyana iwabo.

 

…….Birakomeza……

Related Articles

5 Comments

  1. Courage, inkuru zigisha muzibandeho, iyi izatwereke kwigana umuhate mu ngorane aho by a mugejeje…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button