Health Line

Niba ugize imyaka 50 uyu mwitozo ni ngombwa

Mukamusoni Fulgencie, October 5, 2023

Niba gukora imyitozo ngororamubiri buri gihe ari ngombwa kuri buri kigero umuntu agezemo kandi bikagirira umubiri akamaro, byaba ari akarusho kuyikora mu gihe umuntu agejeje ku myaka 50.

Umwe mu myitozo ushobora gukora mu gihe ugejeje ku myaka 50 ni ukugenda n’amaguru wihuta. Ibi wabikora buri munsi, ugahera nibura ku rugendo rw’iminota 20, ukazajya ugenda wongeraho bitewe n’ibyo ushoboye.

Ibyiza byo kugenda n’amaguru wihuta, ni uko byongera ubushobozi bw’imitsi, ibihaha n’umutima kandi bikarinda ibyago byo kiwibasirwa n’indwara z’umutima. Uyu mwitozo kandi utuma imikaya y’amaguru n’amatako igira imbaraga, utuma habaho irekurwa ry’umusemburo w’ibyishimo no kugabanya “stress” ukumva umerewe neza.

Iyo ugenda n’amaguru wihuta bituma ugira akanyamuneza kandi ukagaragara neza

Guhera kuri iyo myaka, umuntu agira impinduka nyinshi mu mubiri ku buryo bishoboa gutuma atakaza ubushobozi n’ imbaraga ndetse bikaba byanagira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe. Ibi bimenyetso rero biza iyo wiyicariye gusa ugaterera iyo. Ni muri urwo rwego ukwiye guharanira kugumana imbaraga, ugerageza gukora byibura imyitozo mike kandi yoroshye kugira ngo woroshye umubiri wawe kandi ugumane impagarike nziza.

Src: https://www.grazia.fr

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button