Health Line

Ni ngombwa koza amenyo nijoro

Mukamusoni Fulgencie, April 27, 2023

Ni ngombwa koza amenyo nijoro ugiye kuryama, kubera ko igihe usinziriye amacandwe aba makeya maze ibirinda amenyo kwangirika ntibiboneke, bigatuma icyo gihe ntabwirinzi amenyo agira.

Koza amenyo ni nk’ubugeni. Umuntu agomba kumenya uburyo bikorwamo kandi akabikora neza yitonze kugira ngo atagira aho yibagirwa.

Urugero nko koza mu rwasaya hejuru ibumoso ukagenda uza iburyo. Dore uko ugomba kubigenza :

  • Ugomba koza uhereye ku ishinya, ukabona koza amenyo kugira ngo umareho ibyakwangiza amenyo byose ;
  • Ntuzigere na rimwe woza amenyo intambike ;
  • Ugomba koza amenyo uturuka hejuru ujyana hasi ukongera ugaturuka hasi ujyana hejuru ;
  • Mu gihe woza amenyo, ntukibagirwe koza mu menyo mo imbere nubwo bigoye kuhagera;
  • Koza amenyo bigomba gukorwa nibura mu minota itatu (3) kandi bigakorwa nibura inshuro ebyiri ku munsi, mu gitondo na nijoro.

Mu gihe koza amenyo mu gitondo bitashobotse, ukwiye kubyitaho ukayoza nijoro kugira ngo uyarinde kwangirika. Niba gufata iminota itatu (3) ngo woze amenyo wumva utabishobora ukeka ko ari myinshi, wajya ubanza ugafata radiyo yawe ugashyiramo akaririmbo ukunda, ugakomeza kukumva woza amenyo. Ibi bizatuma igihe cyo kuyoza kikubera kigufi.

Src: https://sante.journaldesfemmes.fr

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button