Food

Menya umubare w’amagi utagomba kurenza mu cyumweru

Mukamusoni Fulgencie, September 16, 2023

Amagi ni ibiribwa bizwiho kugira “cholesterol” nyinshi, bigatuma hibazwa cyane ku mubare wa ngombwa umuntu adakwiye kurenza.

Kuva mu myaka yashize, amagi yagiye atangwaho amakuru atariyo, bigatuma abantu bagira impungenge mu kugena umubare cyangwa ingano y’ayo bagomba kurya. Ikinyamakuru “Dailyadvent” kivuga ko inyigo zagiye zigaragaza ko umuntu ashobora kurya amagi kuva kuri 5 kugeza kuri 7 mu cyumweru ntibigire icyo bimutwara, keretse abaye ari umuntu n’ubundi usanzwe ugira ibibazo bya “cholesterol”.

Amagi agira “cholesterol”

Amagi ntarimo cholesterol gusa.  Urebye ku mirire, wayagereranya n’ikirombe cya zahabu nk’uko“Dailyadvent” ikomeza ibitangaza, kuko harimo vitamine A, vitamine B12, feri, iyode na fosifore.

Inyigo yakozwe ku magi (Harvard Egg Cholesterol Study) igatangazwa mu mwaka wa 1999 yagaragaje ko  nubwo amagi afite “cholesterol” nyinshi ariko bitavuze ko ari mabi ku buzima. Inkuru dukesha “The Conversation” igira iti:

“Cholesterol iturutse mu biribwa ubwayo si ikibazo, ahubwo biterwa n’ingano y’iyo twe twinjiza mu maraso. Kubera ko mu bigize umubiri wacu 70% ari ibinure, 30% byonyine nibyo biguma mu mubiri. Ibirenzeho byose bisohokana n’imyanda iva mu mubiri.”

Amagi aribwa ku buryo butandukanye: hari ukuyatogosa mu mazi, kuyatekamo umureti ndetse hari n’ubundi buryo bayakoramo isosi.

Amagi avamo umureti uryoha cyane

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button