ChildrenEpisode

Menya igitera umwana kunanuka

Mukamusoni Fulgencie, June 20, 2023

Kunanuka k’umwana muto ntabwo bifatwa kimwe no ku muntu mukuru kuko umwana ari ikiremwa kiba kikirimo gukura. Iyo umwana muto ananuka kiba ari ikibazo. Abaganga b’abana bato (pédiatres) bo bavuga ko umwana udakura ari uta ibiro.

Uruhinja nta bwirinzi buhagije rugira kandi kugira amazi ahagije muri rwo ni ingenzi cyane. Ku rundi ruhande, umwana akura ku buryo bwihariye ku buryo buri munsi yiyongeraho 30g mu mezi ya mbere avutse. Ibi bisobanuye umuvuduko ku mikurire ye ariko bigaragara igihe wajyanye umwana kumupimisha ibiro cyangwa se wahuye na muganga w’abana.

Buri gihe, ndetse umunsi ku munsi umwana agira uburemere butandukanye kandi bigendana n’ingano y’amazi aba afite mu mubiri. Ibi bivuze ko uruhinja rutakaza ibiro kandi rukananuka rushobora kuba rufite ikibazo cy’umwuma. Ni byiza ko ababyeyi basuzuma ibiro by’umwana kuva mu minsi ye ya mbere, bamupima yambaye ubusa mbere yo kumugaburira.

Ni byiza ko ujyana umwana muganga akamusuzuma

Ibi bifasha gukurikirana niba ibiro by’umwana bizamuka. Kugabanya uburemere ku mwana mu minsi 2 cyangwa 3 bivuze ko aba yataye ibiro akenshi bivuze ko aba yagize umwuma. Ni ngombwa kujya kwa muganga bakareba ikibazo afite.

Gukura k’umwana uri mu kigero kiri hagati y’umwaka 1-3 birihuta cyane ariko nanone bigenda bihinduka. Kumenya imikurire y’umwana bimenyekana gusa ari muganga ubikubwiye. Ni we wenyine umenya niba umwana akura neza cyangwa se niba asubira inyuma bitewe n’uburyo abona ubwiyongere cyagwa ugutakaza ibiro kwe. Icyo gihe akora isuzuma ryimbitse ku bijyanye n’imirire y’umwana ndetse n’imibereho ye muri rusange. Ibi nibyo bimufasha kumenya impamvu itera umwana kunanuka no guta ibiro.

Gutakaza ibiro ndetse no kunanuka ku mwana bishobora guterwa n’indwara nka “malabsorptions” cyangwa indwara zo mu matwi ndetse n’iz’amara zikunze kwibasira abana bo muri icyo kigero.

https://www.docteurclic.com

Related Articles

3 Comments

    1. Urakoze ku kibazo cyiza ubajije. Uko biri kose, igihe umwana afite ibibazo by’ubuzima biba byiza umujyanye kwa muganga, noneho ugasobanuza muganga wamukurikiranye ibibazo byose waba wibaza ku buzima bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button