Health Line

Ingaruka zo kugira uburakari

Mukamusoni Fulgencie, July 12, 2023

Uburakari bushobora kugira ingaruka mbi ku mubiri w’umuntu, ku bitekerezo bye ndetse no ku marangamutima ye.

Inyigo nyinshi zakozwe mu bihe bitandukanye zagiye zigaragaza ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu ziterwa no kugira uburakari. Zimwe mu nyigo zihurira ku kuba uburakari butera indwara y’umutima.

Mu nyigo yitwa “Hostility, anger, aggressiveness, and coronary heart disease: An interpersonal perspective on personality, emotion, and health” yasohotse muri “the Journal of Personality and Social Psychology” mu mwaka wa 1992, abashakashatsi bagaragaje ko urwango, uburakari ndetse n’ubugizi bwa nabi bifitanye isano no kongera ibyago byo kurwara umutima.

Nk’uko tubisanga mu nyigo yitwa “Trait anger and incidents of acute coronary events of the Stockholm Heart Epidemiology Program” yakozwe mu mwaka wa 2004, abashakashatsi bamaze gusuzuma isano iri hagati y’uburakari n’indwara y’umutima, bagaragaje ko igihe umuntu arakaye cyane aribwo ashobora kugira ibibazo by’umutima.

Uburakari butera ibibazo by’umutima

Uretse kuba uburakari butera indwara y’umutima kandi, ubushakashatsi bwagaragaje ko bushobora no kuviramo umuntu urupfu.

Nk’uko bigaragazwa n’inyigo yasohotse muri “the Journal of the American College of Cardiology” mu mwaka wa 2009, abashakashatsi bagaragaje ko imvugo ihutiyeho itewe n’uburakari ifitanye isano n’ukwiyongera kw’ibyago byatera indwara y’umutima ndetse n’urupfu.

Hari indi nyigo yitwa “Effects of anger on ambulatory blood pressure and cardiovascular responses to cognitive stress in essential hypertensive patients” yasohotse mu kinyamakuru “Hypertension” mu mwaka wa 2002, abashakashatsi bagaragaje ko kwerekana uburakari bigendana n’ukwiyongera k’umuvuduko w’amaraso, bigatuma umuntu agira ikibazo cy’indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension).

Inzobere mu mitekerereze n’imyitwarire ya muntu akaba n’umwanditsi w’igitabo yise “Exprimer sa colère sans perdre le contrôleDidier Pleux; asobanura uburyo kugira uburakari bishobora kwangiza isano iri hagati y’abantu. Yabivuze muri aya magambo:

Uburakari bugira ingaruka mu mibanire y’abashakanye

“Kugaragaza uburakari ni ikimenyetso cyo kudakura mu marangamutima. Ku mwana muto, ni uburyo bwo kugaragagaza ko afite ikibazo kubera ko aba adafite amagambo ahagije yo kubisobanura. Ariko ku muntu mukuru, aba afite ubushobozi bwose bwo kuba yagenzura amarangamutima ye. Umuntu ukunda kurakara arifunga. Uku kwifunga rero gushobora kwangiza imibanire ye n’uwo bashakanye cyangwa undi babana, ku buryo bishobora kubaviramo urwangano.”

Bumwe mu buryo bwo kwirinda uburakari

Nk’uko Christophe Haag; umwanditsi w’igitabo “La Contagion émotionnelleabivuga, ngo intambwe ya mbere ni ukumenya ko warakaye kandi ukabasha kwiyakira. Icyo gihe ufata urupapuro ukandikaho ibyakurakaje cyangwa ukareba ikindi wumva cyagufasha gutuza. Akomeza avuga ko ukugenda gake usubira inyuma ukongera ukagaruka cyangwa ukareba ahantu ugendagenda ku gasozi wirebera ibigukikije nabyo bifasha. Ikindi wakora ni uguhumeka winjiza ukanasohora umwuka mu buryo bwimbitse. Ibi nabyo byagufasha gucunga neza amarangamutima yawe.

 

Gutembera mu busitani nabyo birinda uburakari

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button