Iga kuvuga “Oya” hanze aha hari ibishuko byinshi
Abanyeshuri biga muri GS Gitarama mu Karere ka Muhanga biyemeje kwirinda ikintu cyose cyabakururira virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’inda zitateguwe, babikesha inyigisho bavoma muri Club Anti-SIDA.
Baganira n’Umunyamakuru wa mamedecine.com ku wa 29 Ugushyingo 2023, aba banyeshuri bagaragaje ko kuva bajya muri Club Anti-SIDA bungutse ubumenyi bubafasha kwihagararaho bakarinda ubuzima bwabo, bityo bakazagira ahazaza heza bakubaka n’igihugu.
Umunyeshuri witwa KAMANZI INEZA Daniella agira inama abakobwa bagenzi be ati: “Hanze aha hari ibishuko byinshi. Igihe uhuye na byo, iga kuvuga oya kugira ngo utagwa mu mutego w’ubusambanyi, kandi wite ku nshingano zawe. Nuhugira ku masomo yawe ntaho uzahurira n’ibyo bishuko. Nubwo wahura nabyo ntabwo uzabiha umwanya kuko umutima wawe uzaba uhugiye ku masomo”.
Naho TUYIZERE Daniel agira ati: “Ubu nta muntu wanshuka ngo aranjyana mu maraha kuko namaze kumenya ingaruka zo gusambana. Bamwe mu bagore bakuze batagira abagabo, bakunda gushuka abasore. Ibyo twakoze, twabikoze tutarasobanukirwa, ubu ntabwo twakongera.”
Mugenzi we NIYOKWIZERWA Esther ahamya ko yamenye byinshi ku buzima bw’imyororokere n’uburyo yakwirinda inda zitateguwe.
Aba banyeshuri bose icyo bahuriyeho ni uko nk’urubyiruko, bafashe ingamba zo kwirinda ababaha impano bagamije kubashuka.
IRINGIRE Charles aravuga ati: “Ikiza nshaka ngomba kukigeraho nakiruhiye, nta mpamvu yo kukibona ngombye gusambana kandi nzi neza ko banyangiriza ubuzima.”
Abarimu bigisha amasomo atandukanye muri GS Gitarama, bakaba n’abajyanama b’abanyeshuri bari muri Club Anti-SIDA nabo bagize icyo batangariza mamedecine.com ku bijyanye n’intego z’iyo Club Anti-SIDA.
UWAMAHORO Vestine ati: “Tubagira inama niba hari n’ufite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ko atari ryo herezo ry’ubuzima, ko agomba kubibwira abaganga kugira ngo bamufashe gukurikirana ubuzima bwe. Ikindi kandi yakwiga akarangiza ndetse n’ubundi buzima bugakomeza.”
UWAYEZU Prudence yunzemo ati: “Kubera ko kuri gahunda y’amasomo tubaha harimo n’ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere, tubihuza na Club Anti-SIDA bikagendana, dufite ibigo nderabuzima dukorana ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC).”
Umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire muri GS Gitarama; NYIRANSENGIYUMVA Géneviève; yatangarije mamedecine.com ko kuva abanyeshuri bajya muri Club Anti-SIDA byatanze umusaruro mwiza.
Yagize ati: “Iyi Club Anti-SIDA idufasha gushyira abanyeshuri ku murongo. Kugeza ubu nta bana b’ibirara dufite muri iki kigo, kubera ko iyo hagize uwo bigaragaraho, bagenzi be bo muri Club Anti-SIDA baramucyaha. Mbese hagati yabo baracyahana ku buryo nta munyeshuri uheruka guta ishuri kubera ko yatwaye inda.”
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko mu ibarura rusange rya 5 ry’abaturage ryo mu mwaka wa 2022, abanyarwanda bose bangana na 13,246,394, urubyiruko rukaba ari Miliyoni 3,595,670.
Ni ukuvuga ko urubyiruko rungana na 27.1% by’abanyarwanda bose, 2.6% by’urwo rubyiruko ni abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 10-19 bakaba barabyaye.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) muri raporo yacyo y’umwaka wa 2022-2023, cyagaragaje ko abangavu n’abagore bakiri bato bapimwe VIH-SIDA bangana na 10,961, muri bo abasanzwe baranduye bangana na 278.