Food

Icyo wamenya kuri tangawizi

Mukamusoni Fulgencie, July 29, 2023

Tangawizi ni ikirungo gihumura neza gikoreshwa ku buryo butandukanye haba mu biribwa ndetse no mu binyobwa, ariko ikaba inakoreshwa mu kuvura indwara zimwe na zimwe.

Kuva kera abantu bakundaga gukoresha tangawizi mu buryo bwo guteka, ariko ubu ikomeje kuba umuti ukunzwe mu kuvura iseseme, kubabara mu gifu ndetse n’ibindi bibazo by’ubuzima. Tangawizi ibamo “antioxidants” zifasha umubiri kwikuramo ibishobora gutuma habaho kwangirika kw’ingiramubirifatizo (cellules).

Hari ubushakashatsi bwakozwe bunasohoka muri “journal Arthritis & Rheumatism” mu mwaka wa 2001, bwagaragaje ko tangawizi igabanya ububabare bwo mu mavi, bwerekana ubushobozi bwayo nk’umuti karemano ubasha guhangana n’ibimenyetso bya rubagimpande.

Inyigo yiswe: “Effect of ginger (Zingiber officinale) on gut motility and the ileocecal valve in healthy humans.” Yasohotse muri “the European Journal of Gastroenterology & Hepatology”mu mwaka wa 2011 yagaragaje ko tangawizi igira akamaro mu gukora gazi iba mu mara mu gihe cy’igogorwa ry’ibiryo.

Byongeye kandi, medicalnewstoday yatangaje ko tangawizi ifasha mu kongera umuvuduko wo mu nzira y’ibiryo, ibi bikerekana ko ishobora gukumira impatwe.

Dore intungamubiri ziba muri tangawizi

  • Vitamini C
  • Vitamini B6
  • Imyunyunugu: potasiyumu na manyeziyumu

Uko tangawizi ikoreshwa

Ifu ya tangawizi

Tangawizi ikoreshwa mu buryo butandukanye. Ishobora gukoreshwa mu buryo bwo kuyisekura cyangwa gusya akajumba kayo kabisi bakagateka mu cyayi. Hari n’uburyo bwo gukoresha ifu yayo mu cyayi cyangwa mu biryo nk’ibindi birungo.

Tangawizi ni igihingwa  gifite inkomoko mu bihugu bya Aziya, Afurika y’Uburengerazuba ndetse na Karayibe. Hashize imyaka ibihumbi tangawizi ikoreshwa mu buvuzi bw’Ubushinwa n’Ubuhinde.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button