Woman

Ibintu utagomba gukora igihe utwite

Mukamusoni Fulgencie, April 30, 2023

Igihe umugore atwite hari ibintu bimwe na bimwe aba atemerewe gukora kuko byagira ingaruka mbi ku buzima bwe ndetse no ku mwana atwite.

Bimwe muri byo twavuga nko kwiyicisha izuba. Ntabwo ari byiza ko umugore utwite amara umwanya munini ku zuba, kubera ko bimutera kuzana ibibara byijimye ku mubiri. Igihe bibaye ngombwa ko ugenda izuba ari ryinshi, ugomba kwitwikira umutaka cyangwa ukambara ingofero, kandi ukibuka no kunywa amazi kugira ngo utagira umwuma.

Ikindi kintu kitari kiza ku mugore utwite ni amavuta ahindura uruhu. Si byiza rwose ko umugore utwite akoresha amavuta ahindura uruhu rwe, kuko ashobora kunyura mu ngobyi akajya kwangiza imimerere y’urusoro ruri mu nda.

Nubwo bimwe muri ibi byavuzwe bishobora gukoreshwa nyuma y’igihembwe cya mbere cyo gutwita, ni ngombwa ko ubanza kubaza muganga.

Ikindi kintu cyo kwirinda gukora igihe utwite ni ukutajya kwihagarika kandi wumva ubishaka. Ni bibi cyane kwifata ntujye kwihagarika kandi wumva ubishaka, kuko bishobora kugutera indwara zibasira urwungano rw’inkari (infection urinaire). Izi ndwara ni mbi cyane kuko zigira ingaruka mbi ku mwana uri mu nda.

Mugihe utwite uzagira umunaniro udasanzwe ndetse n’ububabare butunguranye. Bityo rero ugomba kwiyitaho, ukirinda imirimo inaniza   nko gutera ipasi ndetse no gukora amasuku ku buryo bigusaba imbaraga.

https://www.passeportsante.net

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button