Kwicara neza mu biro ni ukwicara ku ntebe yawe noneho ugahitamo uburyo buberanye n’uko ameza (bureau) ukoreraho ateye hamwe n’ibyo ukoresha nk’imashini, n’ibijyana nayo (keyboard, mouse).
Kwicara mu biro ku buryo buboneye ntabwo ari ibintu byo gukerensa. Usibye no kuba ari ngombwa kugira ngo ukore akazi kawe neza, bigira n’ingaruka ku buzima bwawe. Kugira ngo wirinde ingaruka mbi ku buzima bwawe rero, ni ngombwa buri gihe guhitamo uburyo bwiza bwo kwicara ndetse ukicara ku ntebe yabugenewe.
Kugira ngo ubungabunge urutirigongo rwawe, ugomba kwicara ku buryo ruguma hamwe nta kwihina cyangwa kwiheta. Umugongo ugomba kuba ufashe ku ntebe uhereye hepfo kugera mu ntugu. Igihe wandika ku mashini, inkokora zigomba kuba ziri ku murongo umwe n’amaboko.
Uburyo igice cy’umubiri cyo hasi kiba kimeze nabyo ni ingenzi cyane kugira ngo hirindwe indwara. Kubw’ibyo rero, ugomba kwicara ku buryo ibibero byombi bibangikana n’ubutaka kandi kuva ku bibero ujya ku maguru hagomba kuzamo inguni ya 900. Ikindi ugomba kwitaho nuko ibirenge byombi bigomba kuba birambuye ku butaka.
Twibuke kandi ko atari byiza gusobekeranya amaguru kimwe no kwambara inkweto ndende igihe wicara umwanya muremure.
Kabisa umubiri ugomba kwitabwaho mu buryo bwose kuko amagara araseseka ntayorwa.
Murakoze ku nama nziza ,gusa hali ubwo usanga kwicara wihese alibwo wunva uli comfortable,ahubwo muzatubwire na sports zo gukora kubantu bamara igihe kinini bakora akazi bicaye .Encore merci