Ijambo ni feza, ariko guceceka ni zahabu. Uyu ni umwe mu migani migufi, ufite igisobanuro cyuzuyemo ubwenge.
Burya akenshi guceceka ni byiza kuruta kuvuga, kandi bifite imbaraga ziruta iz’amagambo cyane cyane iyo ari ibintu bikomeye. Guceceka bisobanuye byinshi: bishobora kuvuga amahoro, umutuzo, ishema cyangwa ubwoba. Bamwe babifata nk’ikintu kibi ndetse kibangamye, abandi bakavuga ko guceceka ari ubumenyi ndetse n’ubukungu bw’ahazaza.
Umwanditsi Dominique Loreau, mu mugani we yaragize ati: “Ijuru ryaduhaye amatwi abiri yo kumva n’umunwa umwe wo kuvuga. Tugomba kumva inshuro ebyiri kuruta kuvuga”.
Mu guceceka niho hava ibitekerezo nyabyo, niho tubasha kwigarukaho ubwacu. Muri make, guceceka ni intwaro ikomeye. Niba ari ngombwa kumenya kuvuga, ni na ngombwa kumenya guceceka.
Uguceceka ntabwo bivuze kudasohora ijwi gusa, ahubwo bivuze ikintu cy’ingenzi. Burya nta kintu kivuga nko guceceka ubwabyo.
Src: https://femmedinfluence.fr