Kuganira ni ngombwa cyane, ariko burya mu mibanire hari amagambo byarushaho kuba byiza uyihoreye ntuyabwire uwo mwashakanye kugira ngo udatuma havuka ibibazo cyangwa ukutumvikana.
Ibirego bidafite ishingiro bigabanya amahirwe yo kugirana ibiganiro bya gicuti cyangwa byubaka. Iyo ukoresheje rimwe muri aya magambo ugitangira kuvuga, uba uteye mugenzi wawe kwifunga kandi mubyo uzavuga byose we azumva ibyo ashaka kumva gusa:
Ntacyo umaze: Kirazira kubwira mugenzi wawe ko ntacyo amaze kuko nta muntu nâumwe utagize icyo amaze. Niba umurusha ubushobozi, ushobora gukora ibirenzeho kuko abantu ni magirirane.
Ibi nâibi wabikoze nabi: igihe ubona mugenzi wawe hari ibyo yakoze ku buryo butakunogeye, aho kugira ngo ubikube na zeru kubera ko hari igihe aba ntako atagize, ariho ubushobozi bwe bugarukiye, wabimubwira mu mvugo yoroheje uti âese ko haburaga gato ngo birusheho kumera neza, nkwereke uko ubutaha uzabigenza?â.
Nakubwiye ko: iyi ni imvugo itari nziza wabwira uwo mwashakanye, kuko igaragaza ikintu cyâitegeko kandi abashakanye bagomba kumvikana kuri buri kimwe no kuzuzanya. Nta muntu ukunda kunengwa cyane cyane iyo bikorwa nâuwo bashakanye, kuko bigaragaza ko ibyo akora byose ntacyo bimaze, ndetse binagaragaza ko uciriritse kuri we, ko ntaho muhuriye.
Ikindi kintu kitari kiza na gato ni ukugereranya uwo mwashakanye nâinshuti yawe ya kera: ibyahise mugomba kubirenza amaso nâumutima mugaha agaciro ibyanyu.
Burya kubwira uwo mwashakanye ngo âsinkwizeraâ ni bibi cyane. Igihe wumvise mugenzi wawe atarimo kukubwiza ukuri, ushobora kumubwira uti: âwongere utekereze neza kuko ushobora kuba hari ibyâingenzi wibagiwe kumbwiraâ. Icyo gihe uba umweretse mu kinyabupfura ko wabonye ko hari ibyo agukinze.
Kwirinda gutongana nâuwo muhorana biragorana ariko birashoboka. Icyâingenzi ni ukwirinda amagambo nâimyitwarire bidahwitse.
Izi nyigisho ni nziza Mukomeze kudutegurira izuzuzanya nazo.