Children

Menya impamvu ari ngombwa gupfuna umwana

Mukamusoni Fulgencie, October 7, 2023

Kuva mu minsi ya mbere umwana akivuka, ubudahangarwa bwe buba butarakura, bikaba bisaba kumuba hafi cyane.

Kuva mu myaka ye ya mbere, usanga umwana yibasirwa n’ibicurane cyane ku buryo atitaweho bihagije bishobora no kumuviramo kwibasirwa n’indwara zo mu matwi n’izindi ndwara zifitanye isano n’ikwirakwira rya virusi na bagiteri mu izuru rye rito.

Hari agakoresho kabugenewe mu gupfuna umwana muto cyane

Ubusanzwe umwana w’uruhinja ahumekera mu mazuru gusa. Iyo amaze kugera mu kigero cy’umwaka nibwo urwungano rw’ubuhumekero rwe ruba rumaze gukura ku buryo ashobora no kuba yahumeka binyuze mu kanwa.

Igihe umwana agize hafi imyaka 3 nibwo atangira kwiga kwipfuna. Icyo rero ni igihe cy’ingenzi ugomba kumenya uburyo wajya upfuna umwana igihe yarwaye ibicurane.

Byaba byiza ugiye ubanza guhanagura (gupfuna) umwana mu mazuru neza, ukahasukura mbere yo kumwonsa cyangwa kumuhesha “biberon” kugira ngo abashe gufata iryo funguro rye neza. Ikindi kandi, biba byiza iyo umupfunnye, ukamuhanagura neza mu mazuru mbere yo kumuryamisha kugira ngo abashe guhumeka neza bityo no gusinzira bigende neza.

Kimwe n’umuntu mukuru, umwana na we biramugora gusinzira, ndetse ashobora no kutabasha kurya iyo adahumeka neza. Niyo mpamvu kumenya kumupfuna ari byiza kugira ngo umufashe kumva amerewe neza.

Iyo umwana afite ikimyira biramubangamira

https://www.prorhinel.fr

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button