News

Papa, dore ibyo utagomba gukorera imbere y’abana

Mukamusoni Fulgencie, September 14, 2023

Abana bamira bunguri icyo bumvise n’icyo babonye cyose cyanecyane ibyo baba bumvanye cyangwa babonanye abantu bakuru baba bari hafi yabo. 

Birumvikana rero abana bakunda kwigana ibyo ba papa bakora cyangwa bavuga, niyo mpamvu hari imyitwarire badakwiye kugira igihe bari kumwe n’abana, kuko hari ibishobora kubagiraho ingaruka mbi. Bimwe muri byo twavuga:

  1. Kugira urugomo

Abana ntibagombye kuba abahamya b’urugomo rwabayeho, byaba byabakorewe cyangwa byakorewe undi. Ababyeyi rero ntibakwiye na rimwe kugaragara mu rugomo imbere y’abana kabone nubwo baba babikora nk’umukino.

  1. Gutontoma
Si byiza gutontoma imbere y’abana

Kimwe no gukora urugomo, ba Papa ntibagombye gutontomera abana babo kuko bishobora kubatera ubwoba ndetse bikaba n’uburyo bwo kubemeza ko ari ngombwa kuvuga nabi kugira ngo babone icyo  bashaka.

  1. Gukoresha ibiyobyabwenge

Birazwi ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubikoresha. Ntabwo ari byiza na gato kuba wafata ibiyobyabwenge abana bakureba, wibuke ko abana bazi neza ko icyo Papa yakoze kiba ari ukuri. Aha rero ntawazigera ababuza kubikoresha kandi  barabonye nawe ubikoresha.

  1. Gusinda
Jya wirinda gusinda imbere y’abana

Niba unywa inzoga, uzirinde gusinda imbere y’abana. Ugomba kubereka ko inzoga inyobwa mu rugero kandi mu gihe gikwiye.

  1. Kuvuga amagambo yerekeza ku ivangura ry’amoko ndetse no ku mibonano mpuzabitsina

Amagambo nk’ayo ngayo ntakwiriye kuvugirwa imbere y’abana, kubera ko bituma bumva ko kuyavuga ntacyo bitwaye, bityo bakaba bagira akamenyero ko kuyasubiramo cyane ko baba bayumvanye Papa.

  1. Gucira hasi, kwipfuna

Ibikorwa nk’ibi byo gucira no kwipfunira hasi mu ruhame ni iby’abana. Byaba bibabaje rero Papa w’abana akoze ibintu nk’ibi imbere yabo kuko ntaho yaba ataniye na bo.

  1. Kwambara ubusa

Kwambara ubusa imbere y’abana uri Papa ni amahano . Ni ibintu ugombwa kwirinda wivuye inyuma kuko bishobora gutuma abana bahungabana.

  1. Kubwira mama wabo nabi

Ni byiza ko papa yubaha nyina w’abana ntamusuzugurire imbere yabo. Ntabwo ari byiza kubwira nyina w’abana nabi  kubera ko bituma abana bayoberwa isano iri hagati y’ababyeyi babo bambi.

Src: www.masculin.com

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button