Woman

Kudefiriza imisatsi bitera ibyago bya kanseri y’umura

Mukamusoni Fulgencie, September 9, 2023

Amavuta akoreshwa mu gutuma imisatsi y’abagore inyerera (produits chimiques pour le défrisage des cheveux ) arakemangwa kuba atujuje ubuziranenge bikaba bituma kuyakoresha byongerera abagore bayikoresha ibyago byo kurwara kanseri y’umura.

Uyu ni umwanzuro w’inyigo yakorewe ku bagore ibihumbi mirongo itatu (30.000) baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikaba byarasohotse muri “The Journal of the Nation Cancer Institute”.

Abagore bakoreweho ubushakashatsi bafite inkomoko zitandukanye: “Abanyamerikakazi, Abanyahisipaniyakazi, Abanyaziyakazi hamwe n’Abahindekazi. Aba bagore barakurikiranywe mu gihe cy’imyaka 10 ishize, kugeza ubu ngubu abagera kuri 357 muri bo bikaba byaragaragaye ko barwaye kanseri y’umura nk’uko futurasciences.com  dukesha aya makuru ibitangaza.

Muri iyo nyigo bagaragaza ko 60% by’abagore barwaye kanseri y’umura ari abanyamerikakazi. Alexandra White; Umwanditsi mukuru w’iyo nyigo yavuze ko bitari bisanzwe kubona umubare munini w’abarwayi ba kanseri y’umura. Yagize ati: “Tugereranyije, mu myaka 70 ishize, 1,64% by’abagore batigeze badefiriza imisatsi ni bo bonyine barwaye kanseri y’umura. Ariko ubu ngubu abadefiriza imisatsi bagize ibyago byo kurwara kanseri y’umura bari ku kigero cya 4,05%.”

 Iki kibazo kirareba abagore b’abirabura

Nubwo bituma umusatsi usa neza, nyamara bikwiye gutekerezwaho

Madmoizelle.com  yo itangaza ko ubushakashatsi bugaragaza ko buri mwaka abagore ibihumbi mirongo itandatu na bitandatu (66.000) bandura kanseri y’umura. Nk’uko bitangazwa na “Centers for Disease Control and Prevention”, ngo umubare munini w’abibasirwa n’iyi ndwara ni abagore b’abirabura kuko ari bo bakoresha cyane aya mavuta anyereza imisatsi (produits chimiques de défrisage).

Che-Jung Chang ukuriye ubu bushakashatsi yagize ati: “Kubera ko abagore b’abirabura ari bo bakoresha cyane ariya amavuta anyereza umusatsi wabo, bakabikora kenshi kandi bakabitangira bakiri bato, ubu buhamya bukwiye kubafasha. 60% by’abagore bavuze ko badefiriza umusatsi kenshi ku mwaka ni abirabura.

Abahanga bavuga ko bimwe mu bigize ariya mavuta anyereza imisatsi umuntu yavuga ko ari nk’uburozi byinjira mu maraso binyuze mu bushye bwo mu mutwe, ni ukuvuga igihe umuntu yahiye bamudefiriza, noneho bikagenda buhoro buhoro bikagera mu mura.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button