News

Dore impamvu abashakanye basa

By Mukamusoni Fulgencie, July 30, 2023

Hari igihe usanga umugore n’umugabo basa ukaba wakwibaza niba nta sano yindi bafitanye, ariko usanga ari ibintu bishimisha rubanda kuko bifatwa nk’ibidasanzwe.

Mu mwaka wa 1987, abahanga bo muri Kaminuza ya Michigan bahisemo kwiga ikibazo cy’ukuntu  abashakanye, uko bagenda bamarana imyaka runaka barushaho kugenda basa. Aba bahanga bagaragaje ko amarangamutima hamwe n’ubunararibonye abashakanye baba basangiye mu mubano wabo bituma bagera aho bagasa mu maso. Ikindi kandi nuko ngo iyo bamaze kugera mu za bukuru barushaho gusa bitewe nuko iminkanyari yo mu maso iba imeze kimwe.

Mu mwaka wa 2016, Olivia Bruner kimwe n’abandi benshi mu banyamerika bahisemo kwipimisha DNA. Gusa Bruner we ntabwo yabikoze afite amatsiko meza, ahubwo yashakaga kureba niba ntacyo apfana n’umukunzi we Greg, kubera ko hari hashize imyaka myinshi abantu bavuga ko baba bafitanye isano bitewe nuko ngo babonaga basa.  Bruner rero yari akeneye gihamya y’ibyo bavuga kugira ngo agire amahoro mu mutima cyane ko yari yararezwe n’umuryango w’abagiraneza.

Yagize ati “Mu byiyumvo byacu twumvaga hari amahirwe make ko twaba dufitanye isano. Twarabyirengagizaga kugira ngo tutabitekerezaho cyane. Sinzi icyo tuba twarakoze”.

Impungenge za Bruner na Greg zabaye imfabusa kuko baje gusanga ntasano bari bafitanye, nuko abo bakunzi bo muri Leta ya New Hampshire barashyingiranwa.

Ben Dominique, Umwarimu wo mu Ishuri ry’Uburezi rya Stanford wize isano iri hagati y’abashakanye n’abakundana, avuga ko abantu bahuje inkomoko cyangwa ubwoko bakunze kubana kubera imibereho n’ahantu bahuriyeho. Yagize ati:

“Kwironda kw’abahuje inkomoko cyangwa ubwoko ndetse n’imibereho babayemo ni imwe mu mpamvu ituma abantu basa. Mu baturanyi bawe cyangwa muri kaminuza niho ubona umukunzi wawe”.

 Dore urutonde rw’abashakanye bagera kuri 5 basa bashyinzwe hanze na huffpost.com

1. Jessica Alba & Cash Warre

  1. Benedict Cumberbatch & Sophie Hunter

  1. Dylan Sprouse & Barbara Palvin

  1. Christine Marino & Cynthia Nixon

  1. Set Meyers and Alexi Ash

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button