Episode

Rudasumbwa wanjye! (Igice cya 4)

By Mukamusoni Fulgencie, July 14, 2023

Mu nzira ataha, MPANO yagiye yibaza byinshi kuri uwo mwana w’umukobwa dore ko yari yaratangiye no kumukunda nubwo bwose yihagararagaho ntabimwereke. Ni mu gihe yari akiri na mutoya kandi ntabwo yifuzaga icyatuma yiga nabi ngo bimuviremo kuba yatsindwa. Nibyo koko burya n’umunyarwanda yaravuze ati : « Uwo uzaheka ntumwicisha urume ! ».

Yazamutse Rubona yose agenda gahoro dore ko noneho yari yagiye yitwaye mu modoka ye nziza. Yagendaga yumva akaririmbo keza k’ikinyarwanda kuje imitoma. Ariko yagendaga gahoro koko ye ! Uwabonaga iyo modoka igenda yitonze, itavuga, yahitaga yibaza niba idatwaye umugeni. MPANO we yari yibereye mu yindi si rwose. Kuri we rwose ibintu byari byahindutse. Nubwo yari ari mu muhanda atwaye imodoka, umutima we wari wibereye ku ishuri i Save, ishusho ya NYAMWIZA ariyo imugarukamo gusa.

Kubera gutwarwa cyane, MPANO yabaye nk’ukangukira hejuru igihe yumvise urusaku rw’abantu bakomeera bavuga bati : « aramugonze wee » ! Yafashe feri mu buryo bumutunguye, na we arikanga cyane asa n’ugiye muri koma. Yari agiye kugonga akana kambukiranyaga umuhanda kavuye kuvoma, ariko kubera ko yagendaga buhoro yagakojejeho kitura hasi gusa ntikagira icyo kaba.

Abari bari aho baramufashije bahamagara imbangukiragutabara kugira ngo abashe kuba yagezwa kwa muganga. Bamugejeje ku bitaro bya Butare, baramusuzuma basanga ari ngombwa ko yoherezwa ku bitaro byitiriwe Umwami Fayisari i Kigali. Yahise ajyanwayo ku buryo bwihuse aba ariho ajya kuvurirwa. Akigerayo bahise bamucisha mu cyuma banamufata ibindi bizamini, basanga yari asanzwe afite ikibazo gikomeye cy’umutima nubwo we ntabyo yari azi. Byabaye ngombwa ko bamwohereza mu mahanga kugira ngo azavurwe byimbitse, kandi byagombaga gukorwa vuba kugira ngo ubuzima bwe butahasigara.

Kubera ko MPANO yari afite amafaranga, bene wabo bahise bashaka ibyangombwa ku buryo bwihuse kugira ngo bajye kumuvuza mu mahanga. Ntibyatinze rero, ibyasabwaga byose byarabonetse, nuko MPANO ajyanwa mu gihugu cy’Ubuhinde kuvurirwayo.

NYAMWIZA ntabwo amahirwe yamusekeye rwose. MPANO yagiye kwivuza mu Buhinde mu gihe undi na we yari atangiye gukora ibizamini bisoza umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye. Ntabwo yigeze amenya amakuru ya MPANO. Ibizamini bagiye kubitangira yarabyiteguye neza, arabikora nk’uko bisanzwe arabitsinda.

Umunsi yatahiyeho ajya mu biruhuko, yanyuze ku kazi aho MPANO akorera nk’uko byari bisanzwe, agira ngo amwereke indangamanota. Akigerayo yatunguwe no kubwirwa yuko MPANO amaze igihe agiye kwivuriza mu Buhinde, kandi ko yagiye amerewe nabi. NYAMWIZA yabaye nk’utaye ubwenge, yicara ku gatebe kari gahari aba nk’igiti. Yibajije byinshi cyane mu kanya nk’ako guhumbya.

  • Ubundi, naravumwe ? Cyangwa ni njyewe w’umuteramwaku ? Kubera iki aho nanitse ritava koko ? Ubonye ngo umugiraneza nari niboneye, amererwe nabi nari nsigaje umwaka umwe gusa ngo ndangize amashuri ? Kandi usibye no kundihira amashuri, nari nsigaye numva mukunda cyane. Ibintu bitari byarigeze bimbaho mu buzima. Iyaba yari arwariye aho nagera, mba nirutse nkajya kumureba. Mana weee ! Ibi ni ibiki koko ?

Nyuma yo kwibaza ibyo byose yarahagurutse, agenda yiyumvira nuko akomeza ajya gutega imodoka imwerekeza iwabo i Musha ho mu Busasirazuba. Mbega umunsi mubi ! NYAMWIZA yagiye yicaye mu modoka atavuga, umureba wese yabonaga adahari, mbese nk’uko byagendekeye MPANO umunsi baherukanaga yagiye kumusura. Kubera guta umutwe, yageze aho yagombaga kuviramo aribagirwa imodoka irahamurenza. Aho agaruriye ubwenge, yabonye ko yarenze iwabo ahita ahagarika shoferi.

Amaze kuva mu modoka, yarahagaze arabanza abunza imitima, mbese wabonaga ko ashaririwe. Ubundi ku munsi w’ibiruhuko yabaga yishimye cyane kubera ko yabaga ari buhure na MPANO, yabaga yanatsinze neza rwose ku buryo yabaga yiteguye gutahana ibihembo. MPANO yaramuteteshaga cyane. Yamaze akanya ahagaze ku nkengero z’umuhanda, abona butangiye kwira niko guhita atobora arivugisha :

  • Apuuu ! Ikibi nuko yari kuba yarapfuye. Ubwo yagiye kwivuriza mu nzobere z’abaganga, azakira nta kabuza kandi nizeye ntashidikanya ko tuzongera tugahura.

Yamaze kuvuga ayo magambo ahita aterura igikapu cye cyari kiremereye nuko ajya gushaka moto ngo imugeze mu rugo iwabo. Yari yanegekaye rwose ubona afite intege nkeya, ku buryo uwamubonaga wese yahitaga yibaza niba arwaye. Reka agire intege nkeya ni mu gihe ! Yari yanabwiriwe. Ubundi mbere yuko ataha, MPANO yabanzaga kumujyana bagasangira, bakaganira, akamuha impanuro mu kigwi cya papa we, ubundi akamutegera imodoka agataha.

NYAMWIZA we yabonaga ko MPANO ari nka musaza we mukuru, yubaha cyane nk’umubyeyi we. Na we kandi yamwitwaragaho neza rwose ku buryo atamwishishaga. Ibiruhuko byaramuryoheraga cyane rwose kubera ko yabaga yageze iwabo abakumbuye, na bo bamukumbuye. Ikindi kandi, yishimiraga ko agiye gufasha mama we imirimo bityo ntavunike. Ariko yari amaze kuvamo inkumi nziza weee !

Moto yaramutwaye imugeza ku irembo iwabo neza. Barumuna be baje biruka bashaka kureba uwo moto yari izanye. Barabikekaga ariko kubera ko wari umunsi NYAMWIZA yagombaga kugiraho mu biruhuko. Bamukubise amaso batanguranwa bajya kumuhobera, na we arabahobera ariko bakabona ntabwo yishimye nk’uko bisanzwe.

  • Urarwaye NYAMWI?
  • Kubera iki ?
  • None se ko utishimye ?
  • Ntabwo ndwaye ndananiwe.
  • Eeeh ! Zana icyo gikapu tugutwaze rero ?
  • Imigati utuzaniye irihe ?
  • Mana weee! Noneho nibagiwe kuyigura pe! Ngaho nimwakire amafaranga mujye kuyigura sinabakira.

Yamaze kugera mu rugo iwabo, atekerereza Mama we ingorane yagize nuko na we iyo nkuru mbi imuca umugongo.

  • Ngiye kongera kuba uko umwanzi ashaka koko? Nari maze kujya ndyama ngasinzira, none ni uko bigenze? Nacumuye iki koko Mwimanyi?

NYAMWIZA yamaze kumva amaganya atagira ingano ya Mama we, nuko agerageza kumuhumuriza kugira ngo adata umutwe kandi ari byo yangaga. Yaramwegereye aramubwira :

  • Mama, humura. Ndumva mfite icyizere ko azakira rwose.
  • Gukira ko n’ubundi ashobora gukira, ariko se mwana wanjye, nimutangira nzakugira nte ? Nzirukira nde ?

NYAMWIZA akimara kumva ayo magambo yuzuye amaganya ya nyina, yahise azenga amarira mu maso nuko ajya mu cyumba ke arafunga.

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button