Food

Ibyiza byo kurya gombo urwaye diyabete

Mukamusoni Fulgencie, May 21, 2023

 Gombo ni imboga nziza cyane ku murwayi wa diyabete kuko zigira uruhare runini mu kuringaniza isukari iri mu maraso.

Kubera ko gombo ikungahaye kuri fibure, umurwayi wa diyabete iyo ayiriye bifasha kugira isukari ya ngombwa mu gihe yabaye nyinshi mu maraso.

Inyigo yakozwe na “le Journal Pharmacy & BioAllied Sciences” mu mwaka wa 2011, abashakashatsi b’abahinde bavumbuye ko imbeba zari zirwaye diyabete zamaze kurya gombo zumye isukari igahita imanuka, izindi na zo zakomeje kugaragaza ukumanuka kw’isukari mu gihe cy’iminsi 10.

Uretse n’ubushakashatsi, abarwayi ba diyabete batari bake bagiye bagaragaza ko isukari yari hejuru yagiye imanuka kubera kurya Gombo.

Gombo ushobora kuyikoresha nka salade

Ushobora kurya gombo mu buryo bwa “salade”, ushobora no kuyiteka mu buryo bw’imboga wayitogosheje cyangwa se ukayitekana n’ibindi biryo.

Ushobora kurya gombo itogosheje

Ni byiza rero kurya gombo kenshi kubera ko byafasha ubuzima bwawe ku kuringaniza isukari,  ariko kandi  ntibivanyeho ko wakwihutira no kujya kwa muganga mu gihe gikwiye.

Src: https://www.afroculture.net

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button