Health Line

Guseka bituma ubwonko buruhuka

Mukamusoni Fulgencie, May 8, 2023

Kumwenyura cyangwa guseka ni ngombwa kuko bifite akamaro kanini ku buzima bw’ubikoze ndetse n’abo bari kumwe.

Nk’uko abashakashatsi b’Abanyamerika babigaragaje, ngo guseka bituma mu bwonko habaho  impinduka zikuraho  impagarara, umunaniro ndetse n’imihangayiko y’umunsi wose.  Ibi rero bikaba bituma ubikoze agira imibereho myiza ndetse n’abo bari kumwe.

Iyo dusetse, imitsi yo mu maso ituma habaho ikorwa ry’umusemburo wa “endorphine” utuma ubwonko buruhuka. Ni ngombwa rero byibura gufata amasegonda 17 yo guseka bya nyabyo kugira ngo uronke imibereho myiza. Burya inseko iravuga!

Hari inyigo yagaragaje ko kumwenyura inshuro 500 ku munsi bishoboka, bikaba bishobora guterwa no guseka bikozwe hagati y’abantu 2.

Guseka bitera imibereho myiza k’ubikoze ndetse no kuwo barikumwe

Mu gihe guseka bigira ingaruka nziza ku buzima, igihe turakaye, tubabaye, duhangayitse cyangwa se dufite ubwoba byo bituma ingingo z’umubiri wacu zikora amatembabuzi y’uburozi. Ibi bituma mu mubiri wacu habaho ukwifunga ari nabyo bishobora gutera indwara za hato na hato.

Src: www.comundi.fr

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button