Diseases

Icyatera umuntu kunyara ku buriri

Fulgencie Mukamusoni, March 18, 2023

Kunyara ku buriri bivuga gucikwa, ukanyara utabishaka igihe usinziriye nijoro. Ku manywa umuntu mukuru aba abasha kwifata igihe ashatse kunyara ariko atiteguye, mu gihe nijoro inkari zizana atabishaka. Ibi biba byibura hagati y’abantu 2% na 3%.  Ku bana batoya, kunyara ku buriri bijyana n’imikurire y’umubiri wabo ndetse n’uburyo urwungano rw’imyakura (système nerveux) rukorana n’uruhago (Vessie). Iyo bamaze gukura kunyara ku buriri birahagarara. Ku muntu mukuru, impamvu ni nyinshi zatuma anyara ku buriri ariko ntabwo ari indwara.

Icyo tugomba kumenya ni uko kunyara ku buriri uri mukuru ari impanuka. Hari uburyo bubiri bushobora gutuma inkari zizana:
1.  Kunywa inzoga nyinshi bituma inkari zikorwa ku bwinshi, kandi gusinda bishobora gutuma umuntu atabasha kubyuka nijoro ngo ajye kunyara.

  1. Kunyara ku buriri kandi bishobora guterwa n’uko hari igihe umuntu asinzira akarota agiye kunyara ahantu habugenewe, akaza gushiduka ibyo yarotaga yabikoze.

Izi ni zimwe mu mpamvu zituma habaho kunyara ku buriri mu buryo bw’impanuka. Hari inyigo zagaragaje ko abanywi b’itabi bagira ikibazo cyo gukorora cyane kurusha abatarinywa. Uko gukorora kwabo rero gutuma inkari zizana batabishaka.

Imyaka umuntu aba agezemo nayo ishobora kuba imwe mu mpamvu yatera umuntu mukuru kunyara ku buriri. Iyo iki kibazo gitinze, ni ngombwa ko hashakwa impamvu zifatika. Hari indwara zikunze gufata abageze mu za bukuru nka diyabete (diabète) cyangwa porositati (prostate) nazo zishobora gutuma habaho ukwizana kw’inkari.

Dore bumwe mu buryo bwakwifashishwa:

Umuganga atanga inama yo kwifashisha imburira (alarme “stop-pipi”): Igihe umuntu asinziriye, hakimara kuza igitonyanga cya mbere iyi mburira  irasakuza maze agakanguka, agahita ajya mu bwiherero. Inyigo yakozwe ngo yagaragaje ko ubu buryo iyo bwifashishijwe bitanga umusaruro kugera kuri 70%. Hari kandi n’indi miti yakwifashishwa itangwa na muganga.

Ubundi buryo bwakwifashishwa ni ukugabanya kunywa ibinyobwa birenze urugero. Ni byiza kandi kutanywa ikawa cyane cyangwa ibinyobwa bifite gazi (gaz). Ibi birinda ibyago byo kwivumbagatanya ku ruhago ari nabyo bivamo kunyara ku buriri cyangwa kwinyarira.

Src: www.compagniedesens.fr

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button